Imikino

Abakinnyi 10 b’umupira w’amaguru bo muri Afurika bapfiriye mukibuga

Umukino w’amaguru ni umukino witabirwa cyane kandi ukunzwe ku isi. Dore urutonde rw’abakinnyi 10 bakomoka muri afurika bapfiriye mukibuga mu gihe bari gukina by’umwuga mumakipe akomeye ku isi.

 

10. Cheick Tiote

Uyu yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga akaba yaravukiye kumugabane w’Afurika mugihugu cya Cote D’ivoire. Uyu mukinnyi yakiniye amakipe azwi kandi akomeye nka Newcastle United yo mubwongeraza. Kumyaka 30 yarasezeye ariko yasezeye nabi kuberako yapfiriye mukibuga ubwo yakiniraga ikipe yo mubushinwa yitwa Beijing Enterprise mukwezi kwa 6 muri 2017.

 

 09. Samuel Okwaraji

Uyu yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga wo muri Nigeriya, akaba kandi yari afite impamyabushobozi ya Masters mumategeko yakuye muri kaminuza mpuzamahanga y’i Roma. Uyu mukinnyi ntiyagize amahirwe menshi kuberako yaje gupfira mukibuga kumunota wa 77 w’umukino wabahuzaga na Angola tariki ya 12 z’Ukwamunani 1989 kukibuga cy’umupira cya Surulere, mumugi wa Lagos mugihugu cya Nijeriya, bari gushaka itiki yo kujya mugikombe cy’isi.Uyu nyakwigendera yazize indwara y’umutima.

 

08. Marc-Vivien Foe

Uyu yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga wo muri Cameroon. Uyu yaje kuburira ubuzima bwe mubitaro tariki ya 26 z’Ukwagatandatu muri 2003 nyuma y’iminota mike bamukuye mukibuga mumukino wahuzaga ikipe ye ya Cameroon na Colombia muri kimwe cya kabiri mugikombe cya FIFA Confederations.

 

07. Moise Brou Apanga

Uyu yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga akaba akomoka muri Gabon yaravukiye muri Ivory-Cost. Uyu ntiyahiriwe n’uyumwuga, kuberako yaje gupfa azize indwara y’umutima ubwo yarari mumyitozo hamwe n’ikipe ye yitwa FC 105 Libreville tariki ya 26 z’Ukwakane mu 2017.

 

06. Ben Idrissa Derme

Uyu yari umukinnyi wabigize umwuga wo muri Burikinafaso wakinaga mukibuga hagati ahazwi nka Medianes. Uyu ntiyahirewe n’uyumukino kuberako yaje kubura ubizima bwe mumukino ubwo ikipe yakiniraga yo mubufaransa yakinaga umukino w’igikombe bita Coupe de France tariki ya 11 z’Ukwakenda 2016 azize umutima.

 

05. Patrick Claude Ekeng Ekeng

Uyu yari umukinnyi wabigize umwuga wo muri Cameroon wakinaga inyuma ahazwi nka defence. Uyu yakinye mubihugu byinshi bitandukanye nka Switzerland, Spain na Romaniya arinaho yapfiriye tariki ya 6 z’Ukwagatanu mu 2016 mumukino ikipe ye ya Dinamo Bucuresti yakinaga.

 

04. David Faramola Oniya

Uyu yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga yakinaga yugarira akaba yari Umunyanijeriya wakinaga mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ryo muri Maleziya rizwi nka Malaysia Premier League mu ikipe yitwa T-Team. Uyu yaje kuburira ubuzima bwe mukibuga tariki ya 13 z’Ukwagatandatu muri 2015 mumukino wa gicuti wahuzaga ikipe ye ya T-Team na Kelantan.

 

03. Emmanuel Ogoli

Uyu yari umukinnyi w’umupira w’a’maguru wabigize umwuga wo muri Nijeriya akaba yarakinaga inyuma kuruhande rw’ibumoso. Uyu yaje kuburira ubuzima bwe mubitaro nyuma y’uko akuwe mukibuga ari indembe mumukino ikipe ye ya Ocean Boys yakinaga tariki ya 12 Ukuboza 2010.

 

02. Victor Omogbehin

Uyu yari umukinnyi wabigize umwuga w’umupira w’amaguru wo muri Nijeriya. Kumyaka 22 gusa yasezeye ku isi aguye mukibuga mumukino wahuzaga ikipe ye ya Ilford F.C na Lowestoft Town FC mu irushanwa rya Isthmian tariki 18 z’Ukwamunani 2010.

 

01. Endurance Idahor

Uyu yari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga. Kumyaka 25 gusa yasezeye kuri uyu mukino ndetse no ku isi aguye mumbangukiragutabara ari kujyanwa kubitaro nyuma yo kuvanwa mukibuga ari indembe mumukino ikipe ye ya Al-Merreik yakinaga na Alamal Atbara zo muri Sudan tariki ya 6 z’Ukwagatatu 2010.


Reba Video kuri Menya TV:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.