ImikinoMu Mahanga

Abakinnyi 10 b’Afurika bakomeye kurusha abandi mu mupira w’amaguru bazagaragara mu gikombe cy’isi 2018

Mugikombe cy’isi kizabera mu Burusiya muri uyu mwaka wa 2018, kizaba hagati ya y’ukwezi kwa 6 nukwa 7. Abakinnyi beza 10 bo kumugabane wa Afurika bashobora kuzazamura idarapo rya Afrika muri kiriya gihugu cy’Uburusiya ni aba bakurikira.

Icyitonderwa hagiye hafatwa abakinnyi 2 babiri mu makipe y’ibihugu 5: Egypt, Senegal, Nigeria, Tunisia na Marocco.

Muhamed Salah – Egypt

Umwe mubantu bazwi cyane muri Afurika mu mupira w’amaguru kandi bahesha ishema igihugu cya Egypt banagifashije kugira kibashe kwisanga mubihugu bizitabira iri rushanwa ku rwego rw’isi muri uyu mwaka wa 2018. Muhamed Salah ku myaka 25 ye ni umukinnyi unigiragaza neza muri shampioya ya bongereza mu ikipe ya Liverpool.

Abdallah Said – Egypt

Umukinnyi w’umuhanga nawe, ni umwe mubafashije ikipe yigihugu cya Egypt kugira kigaragare kurutonde rw’ibihugu bizitabira irushanwa ry’igikombe cy’isi. Abdallah Said afite imyaka 32 aho agaragaza ubuhanga bukomeye mu mikinire ye.

Sadio Mane – Senegal

Sadio Mane ni umukinnyi ugaragaza umuvuduko udasanzwe mumikinire ye n’ubwenge bwinshi bugaragara mu bitego atsinda, uyu mu senegali azagaragara mu Burusiya aho azaba akinira iyi kipe yiwabo. Sadio Mane afite imyaka 25 akaba akinira ikipe ya Liverpool.

Kalidou Koulibaly – Senegal

Kalidou koulibaly ni umukinnyi w’umuhanga nawe ni umwe mu banyafurika bazagaragara mu Burusiya akinira ikipe ya Senegal. Afite imyaka 26 akaba ari umukinnyi ugaragaza ubuhanga mumikinire ye.

Victor Moses – Nigeria

Victor Moses akinira ikipe y’igihugu ya Nigeria. Yayifashije cyane kugira igaragare kurutonde rw’amakipe azakina igikombe cy’isi. Victor Moses afite imyaka 26 akaba akinira ikipe ya Chelsea.

John Obi Mikel – Nigeria

John Ob Mikel ni kapiteni w’ikipe ya Nigeria. Kumyaka ye 30 ni umukinnyi ukigaragaza ubuhanga mu mikinire ye kuko iyakina abigaragariza ikipe ya Nigeria izitabira igikombe cy’isi 2018 kizabera mu Burusiya.

(Photo credit should read GUSTAVO ANDRADE/AFP/Getty Images)

Youssef Msakni – Tunisia

Youssef Msakni ni umukinnyi mwiza ukunda gutsinda ibitego byiza kandi birimo ubuhanga. Yafashije ikipe ya Tunisia kugera kurutondo rw’ibihugu bizitabira imikino y’igikombe cy’isi muri uyu mwaka wa 2018. Youssef Msakni afite imyaka 27 aho agiye kuzigaragaza mu Burusiya afasha ikipe ye y’igihugu cya Tunisia.

Wahbi Khazri – Tunisia

Kumyaka 26 Wahbi yafashije ikipe y’igihugu cya Tunisia kugira izitabire imikino y’igikombe cy’isi cyizabera mu Burusiya muri uyumwaka wa 2018 hagati y’ukwezi kwa 6 nukwa 7.

Medhi Benatia – Morocco

Medhi Benatia ni umwe mubakinnyi beza bazamuye ikipe y’igihugu cya Moracco kugira kizitabire imikino y’igikombe cy’isi muri uyu mwaka wa 2018.

Khalid Boutaib – Morocco

Khalid Boutaib ni umwe mubakinnyi baturuka kumugabane wa Afurika bazitabira imikino y’igikombe cy’isi muri uyu mwaka wa 2018 kizabera mu Burusiya. Khalid Boutaib yagize uruhare rukomeye mugutanga umusanzu we kugira ikipe y’igihugu ya Marocco ibashe kwitabira iyi mikono y’igikombe cy’isi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.