Amateka

Aba Magiciens 10 b’ibihe byose nibyo bashobora gukorera isi

Abantu  buri gihe batangazwa nibintu birenze imbaraga zabo (Supernatural) harimo maji. Bamwe mubantu bafashe ubwo buryo mu kubihinduramo akazi gashobora kubatunga, baba ibyamamare ku isi (kandi nyine baba abakire kuburyo butangaje).

Ikindi kigaragaza uko abantu bakunda ibintu babona by’ibitangaza, ni uko amafilmes menshi ateye ubwoba aba akunzwe cyane. Kubera abantu benshi baba bifuza kuba ibikomerezwa, bitinywa ahantu hose. Hano turababwira aba Magiciens bakomeye ku isi.

No.10: Soul Mystique

Ashobora kuba atarammenyekanye cyane mumateka, gusa Soul Mystique maji yakoraga zatuye  amenyekana cyane. Yabaye muba magiciens 10 bambere ku isi kurutonde rwakozwe na Fox Bio muri 2008, kandi yahamagawe mu isonzwa ry’igikorwa kiswe “A tribute to Siegfried and Roy at London Polladium.” Soul yamenyekanye cyane mu myiyerekano ibera Australia yitwa Australia’s Got Talent, yarangije ari mubambere muri 2007, kandi aba uwa 2 muri 2012.

No.09: Dante

Harry August Jansen, uzwi nka Dante the Magician, yaratangaje cyane kuburyo urupfu rwe muri 1955 rwabaye impera y’amateka bise “Golden Age of Magic.” Dante yakoreraga ibitangaza isi hamwe n’imbaga yabantu bari hagati ya 25 na 40, yabaye icyamamare bidasubirwaho. Mi gihe cye yamenyekanye nk’umumagicien wambere ukomeye cyane ku isi.

No.08: Harry Blackstone Sr.

Harry Blackstone Sr. yabaye icyamamare muri maji muri USO (United States Organizations Inc.) mugihe cy’intambara ya 2 y’isi. Tricks zamenyekanye cyane yakoreshaga mu myiyerekano ye harimo, gukata umugore mo 2 akoresheje urukero. Ibi ni nkabyo byatumye aba icyamamare bikomeye. Byaragaraga ko akasemo umugore ibice bibiri bitandukanye yifashishije urukero, nyuma umugore akagaragara atakomeretse nabusa. Umuhungu we, Harry Blackstone Jr. nawe yabaye umumagicien ukomeye cyane, kubera yatangiye kwiyerekana akiri muto afatanya nase.

No.07: Jean Eugene Robert-Houdin

Ni umufaransa wo mu kinyejana cya 19. Uyu mu magician Jean Eugene Robert-Houdin azwi nk’intangiriro ya magics zigezweho. Harry Houdin umu magician wakataraboneka w’ikinyejana cya 19. Trick ye yamenyekanye cyane ni “second sight” mu Kinyarwanda twabyita ‘amaso ya 2’. Yashoboraga gutembere mubaje mu myiyereko ye, agafata akintu atomboje. Undi muntu yashoboraga kuvuga icyo afashe. Indi trick yakooreshaga kwari ukuba yasoma ibyo umuntu atekereje.

No.06: David Blaine

David Blain ni igitangaza muri Magic. Azwi nk’umuntu ukora maji ku muhanda. Imyiyerekano ye itandukanye n’iyabandi bose, agakora udukoryo dukomeye cyane. B lain bamuhambye ari muzima mugihe cy’icyumweru, yakonjesherejwe mu rubura mugihe cy’amasaha 36 (a world record at time), yahagaze ku gasongero k’umunara wa metero 30.5 ntahantu afashe amara amasaha 35, yamaze iminsi 44 mu kirahuri gifunze atarya, atanywa, yamaze amasaha 16 muri gyroscope, yamanitswe acuramye mugihe cy’amasaha 60, kandi yamaze amasaha 72 kumuriro w’amashanyarazi ya volts 1 000.

No.05: Siegfried and Roy

Umu magician w’umudage Siegfried Fishbacher na Exotic animal trainer Roy Horn bahungiye muri US nuko bahuze impano zabo hamwe mugukora mmagic yitwe ingwe n’intare bwera. Kuva muri 1990 kugeza 2003, bari bafite imyiyerekano muri Las Vegas, ikaba imyiyerekano yitabiriwe cyane muri Las Vegas. Muri 2003, Horn yariwe n’ingwe ye yakoreshaga mu myiyerekano. Yatakaje amaraso menshi cyane, kandi ukuvugwa kwe kuragorana cyane. Kubw’amahirwe yaje gushobora kuvuga, yongera kugenda muri 2006. Gusa byaje kurangira imyiyerekano yabo ihagaritswe, nuko bombi batangaza kumugaragaro ko bahagaritse imirimo yo gukora magics.

No.04: Criss Angel

Christopher Nicholas Sarantakos (tutitaye ku izina ry’akabyiniriro rye) arazwi cyane kubera gukora magic. Imyiyerekano ye, Criss Angel: Mindfreak yerekanywe bwambere na A&E Network muri 2005. Yakomeje kwerekanywa kugeza muri 2010 muri seasons esheshatu, bituma aba ikirangirire muri Magic ku isi hose. Icyamuranze cyane harimo kugenda hagati y’inzu 2 mu mbaga nyamwinshi muri Las Vegas, kwicamo ibice 2, ndetse no kugenda kumazi. Angel yashoboye gukora byinshi byerekeye kuri we bwite harimo nko kuba yazamuka mu kirere (levitation). Yagaragaye kandi mugitaramo 2008 kiswe Chris Angel: Believe, cyari cyateguwe kubufatanye na Cirque Soleil.

No.03: Penn and Teller

Penn Gillette and Teller perform their act at the Rio’s Samba Theater Saturday, March 29, 2003. SAM MORRIS / LAS VEGAS SUN

Penn Jillete na Raymond Teller bamenyekanye ku izina rya “Penn and Teller” mu myaka 80’s. Magics zabo zakwirakwijwe ku isi mu gihe kirekire cyane. Baje kujya kuri television kwerekana magics, nuko bagaragaza tricks bakoresha bakora magics. Teller ntiyavugaga mugihe muri mo gukor atricks za magic, nko kumushyira muri tank y’amazi n’ibindi.

No.02: Harry Houdini

Harry Houdini, yakoze magics mu mpera z’imyaka ya 1800 no mu ntangiro z’imyaka ya 1900, yamenyekanye cyane nk’umunyabugeni mu gucika. Yamenyekanye cyane kubera kuzenguruka uburayi, abwira police kumufunga. Yashoboraga kuva muri Jacket ihagaze kandi amanitse kunyubako ndende cyane. Yahambwe kandi ari muzima. Bivugwako uko yagendaga acika byabaga ari ukubeshya, gusa yarabyamaganye cyane. Intandaro y’urupfu rwa Houdini muri 1926 ruratangaje cyane, inkuru yacicikanye cyane nuko umunyeshuri muri koreji yamubajije niba amukubise ingumi kunda ntacyo byamutwara. Nyuma y’iminsi mike, yaje gupfa yishwe Peritonitis, yatewe no gucikamo kwa Appendix.

No.01: David Copperfield

David Copperfield yabaye umuntu wambere mu myidagaduro yitwa Solo Intertainer mu mateka. Ku myaka 19, hari kumwanya wa mbere mu myiyerekano muri hoteli ikomeye muri Honolulu, Hawaii. Muri 1977, ABC yamusabye gukora magic z’agatangaza. Mu bintu bitangaje yakoze, Copperfield yatumye Statue of Liberty ibura, yararembye hejuru ya Granda Canyon, kandi yatambukiranije Great Wall of China. Ku myaka 56, Copperfield yaragikora imyiyerekano ikomeye buri cyumweru. Ni umwe muba Magiciens bakomeye bashoboye guhuza Tricks bakora n’urwenya.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.