AmatekaIzindi Nkuru

2018: Abantu 10 b’abahanga bambere ku isi mu mwaka wa 2018

Abantu bizerako ubuhanga butangwa n’Imana ko butigwa. Abantu babahanga baba bafite ubumenyi buhanitse kuburyo bwo gukora ibintu runaka. Kenshi na kenshi, bakora ibigaragara nk’ibikomeye kuburyo bo butabagoye. Babona ibisubizo ku bibazo muntu atapfa kwitekerereza. Aba bakurikira ni abahanga 10 ba mbere muri uyu mwaka wa 2018, bagakurikirana hakurikijwe ukuri kugaragara. Ni aba :

No.10: Stephen Hawking

Stephen Hawking yavukiye Oxford mu bwongereza, yagaragaje ko ari umuhanga ukomeye cyane incuro nyinshi. Gusa, kurubu arwaye paralyses. Kuba afite ubuhanga butandukanye n’abandi (IQ = Intelligence Quotient) byatumye aba ukomeye cyane birenze kuba afite paralysis. Ubumenyi bwe n’ubufasha mubijyanye n’isanzure ni ibyagatangaza kubera bikoresha ikitwa Quantum Mechanics, kandi inyandiko zamenyekanye cyane ni Theory of relativity ariyo itanga iriburiro k’ubumenyi bw’isanzure nuko ryabayeho kubantu bose batuye isi. Afatwa nk’umukuru w’ubumenyi. Uyu munyabugenge ukomeye cyane ndetse n’umuhanga mu kwiga ku inkomoko n’imikorere y’isanzure, ntahwema gutangaza abantu hamwe n’ubushobozi bw’ubuhanga (IQ = Intelligence Quotient) ya 160.

No.09: Andrew Wiles

Sr. Andre Wiles ni umwe mubahanga isi ifite kuri ubu, akaba ari umwongereza w’umunyamibare ndetse n’umushakashatsi muri kaminuza ya Oxyford, akaba yaribanze kunyandiko z’ijyanye n’imibare. Yamenyekanye cyane mu kwemeza no kwerekana inkomoko y’ikitwa Fermat’s Last Theorem. Ubushobozi bw’ubuhanga (IQ) bwe buhagaze ku 170, kandi akaba ariwe muntu ukora ibintu bikagenda munzira akeneye ku isi.

No.08: Paul Gardner Allen

Yabonye IQ ya 170, akaba umuntu wigaruriye abandi cyane mu bukure bwe kandi azwi nk’umuntu ufata ibyemezo by’ukuri. Paul Gardner Allen ni umuntu ukora imishinga y’igenga, akaba umushoramari ndetse ni we wafatanije na Bill Gates mu gushinga Microsoft Corporation. Mukwezi kwa 3, 2013, byavugwaga ko ariwe mukire wa 53 ku isi, ubutunzi bwe bwabarirwaga muri miliyaridi 15 z’amadolari.

No.07: Judit Polgar

Judit Polgar mubwana bwe yatojwe na se umubyara gukina umukino wa Chess. Ibi byemezwa nuko yatsinze abari abakinnyi bambere 9 ku isi bakiri muri champiyona nka Garry Kasparov, Boris Spassky na Anatoly Karpov n’abandi. Yavukiye Hungary mumwaka wa 1976, ukurira kuba umukinnyi utsinda mu mukino wa Chess, kurubu niwe muntu ukomeye ku isi mu mukino wa chess w’igitsina gore mumateka yose. Mu mwaka wa 1991, Polgar yiswe Grandmaster kumyaka 15 n’amezi 4, kugeza ubu niwe muntu muto wafashe iryo zina. Polgar si umuhanga muri Chess gusa, ahubwo afite n’ubwonko bwuzuye ubundi buhanga kuko afite IQ ya 170.

No.06: Garry Kasparov

Garry Kasparov yatangaje isi cyane hamwe na IQ ye irengeje 190. Uyu murusiya Grandmaster mumukino wa Chess kandi wahoze ariwe wambere muri champiyona y’isi, umwanditsi ndetse n’umunyapolitiki, niwe mukinnyi wa chess ukomeye mumateka, kugahigo yaciye kuva 1986 kugeza asezeye muri 2005. Yagiye kumwanya wa mbere amezi 225 mumezi 228. Yabaye umukinnyi udatsindwa muri champiyona y’isi mu mukino wa chess mu mwaka wa 1985 ubwo yatsindaga igikomerezwa icyo gihe Anatoly Karpovat ku myaka ye 22.

No.05: Rick Rosner

Afite impano ye ndakuka yo kugira IQ ya 192, akaba umunyamerika ukora amakuru kuri television, akaba azwi cyane mu myiyerekano yo kuri TV yitwa CHIPs. Nyuma yaje gukora (mubuvumbuzi) television y’icyogajuru (satellite) igendanwa mu bufatanye na DirectTV.

No.04: Kim Ung-Yong

Afite IQ ya 210, akaba umunyakoreya wize Civil Engineering akaba azwi nk’umwana wabaye ikirangirire mu gutangaza isi. Yatangiye kuvuga akiri moto cyane kumezi 6 akumva ikinyakoreya n’izindi ndimi bijya gusa. Ku myaka 14, yashoboraga gusigura imibare ikomeye cyane (Complex Calculus Problem) kuko yacishijwe kuri Television y’abanyakoreya ahatwa ibibazo. Yagaragaye muri Guinness book of World Record.

Dore ubuzima butangaje bwa KIM Ung-Yong. Reba iyi video:

No.03: Christopher Hirata

Christopher afite IQ ya 225 bikaba ari igitangaza. Ku myaka ye 16, yakoraga muri NASA mu mushinga wo kwigarurira umubumbe wa Mars. Yabonye Ph.D. ku myaka 22 muri kaminuza ya Princeton. Ni umwana w’umuhanga wabiherewe uburenganzira, akaba ubu yigisha ubugenge (Astropysics) muri CIT – California Institute of Technology.

No.02: Marilyn Vos Savant

Afite IQ y’agatangaza ya 228. Yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga muri Guinness Book of World Records mu gice cy’abantu bafite IQ yo hejuru (Category of highest IQ). Yarafite umwanya we wihariye muri Sunday Parade Magazin witwaga “Baza Marilyn,” muri iyi magazin niho yajyaga mu mikino yo guhuza (solving puzzles) akanasubiza ibibazo ibyaribyo byose abajijwe.

No.01: Terence Tao

Terence Tao yatangiye gutangaza abantu mu minsi y’ubuto bwe. Ubuhanga bwe bwatumye abona ibihembo nko muri 2003 muri Clay Research Award, Salem Prize muri 2000, na Bocher Memorial Prize muri 2002. Niwe professor ukiri muto muri UCLA. Ni umunya Australia w’umunyamibare akaba akora muri Harmonic Analysis, Partial differential equations, Additive Combinatory, na random matrix theory, na analytic number theory. Afie IQ (Intelligence quotient) ya 230.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Back to top button

Muri gukoresha Adblock

Iyi website ishobora gukomeza gukora, kubera ko ishobora kwamamaza. Niba mukunda amakuru tubagezaho, mwadufasha mugaha uburenganzira iyi website, mufunga Adblock. Murakoze.